Umukinnyi wa Film Wolper abana n’igikomere yatewe n’urukundo

Jacqueline Wolper uzwi cyane mu gukina Film muri Tanzania yemeza ko nyuma yo gutandukana na Harmonize amufashe amucaga inyuma, yahisemo kutazongera kugaragaza uwo bakundana.

Byatangajwe kuri uyu wa mbere ubwo yaganiraga na Global TV,Wolper yemeza ko yakomerekejwe na Harmonize ndetse kuva ubwo ntanyungu abona mu gukaragaza uwo bakundana batarashakana.Ati”Narakundanye kenshi ndetse bikanshimisha no kubigaragariza abafana banjye.Mbabazwa nuko ntanyungu nabibonyemo uretse gutakaza umwanya.Gusa ntibizongera ukundi.”

Ni nyuma y’imyaka 2 umukinnyi wa film muri Tanzania, Jacqueline Wolper ashyize ahagaragara impamvu yatumye atandukana n’uwahoze ari umukunzi we, umuhanzi Horminize.

Umukinnyi wa Film Wolper agikundana n’umuhanzi Harmonize

Ibi uyu mukobwa yabitangaje ubwo yaganiraga n’imwe muri radio yo muri Tanzania, aho yeruye avuga ko Harmonize yamucaga inyuma n’umukobwa bahoze bakundana witwa Sarah ari nabyo byabaye intandaro yo gutandukana kwa bo.

Nkuko Wolper yabitangaje ngo muri Mata 2017 yatandukanye burundu na Harmonize.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *