Umukinnyi wa Film Samusure yatangaje igihe cy’ubukwe bwe 

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Samusure,uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye mu yakunzwe cyane yitwa ‘Haranira kubaho’ yashimangiye ko arambiwe ubuseribateri mu mwaka utaha 2019 yiteguye gushyingirwa.

Image result for Samusure n'umukunzi we

Samusure ukunze kuvuga inzira y’inzitane yanyuzemo kuva agituye iwabo mu cyaro ahitwa i Bukunzi ahahoze hitwa Cyangugu kugera ageze i Kigali agatangira kugaragara kuri Televiziyo.Ubusanzwe iyo abajijwe iby’urukundo n’igihe azasezerera ubuseribateri yirinda kugira icyo abivugaho.

IYUMVIRE NAWE USHIRE AMATSIKO

Iyi nshuro Celebzmagazine.com twamusuye aho atuye i Nyamirambo hafi ya stade regional mu mujyi wa Kigali adusangiza inkuru nziza y’uko arambiwe ubuseribateri mu mwaka wa 2019 aritegura gushyingirwa.

Samusure yasabwe gutangaza umukunzi we,arifata avuga ko yarafite batanu bazavamo uwo bazabana none agenda abagabanya asigaranye 4.Ati”Kuvuga ngo ni runaka byangora kuko nari mfite abakobwa batanu nigaga imico n’imyitwarire byabo none nsigaranye bane ndifuzamo umwe ubahiga.”  Yabajijwe italiki n’ukwezi by’ubukwe avuga ko ari umwaka utaha 2019 ariko atarahitamo italiki n’ukwezi.

Image result for Samusure n'umukunzi we

Ni nyuma yo kugaragara asomana n’umukobwa

Ku myaka 41 y’amavuko Samusure uyu muhanzi akaba n’umukinnyi w’ikinamico amaze kwibaruka abana bagera kuri 6 ku bagore batandukanye. Samusure wahozwaga kunkeke abazwa igihe azasezerera ubuseribateri,abisigiye umuhanzi Senderi, Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien n’abandi.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *