Umukinnyi wa Film Mark Wahlberg aricuza ku bw’umurage mubi adasiba kuraga Isi

Mark Wahlberg icyamamare muri Cinema asanga akwiye gusaba Imana Imbabazi,kubera Film z’imirwano akunze gukina yica abantu.

Related image

Mark Wahlberg azwi cyane mu gukina Film z’intamabara,ubu aho bigeze abona akwiye gusaba Imana imbabazi kubera Film akora z’imirwano aho akina yica abantu.

Mark Wahlberg asanga yarahisemo nabi n’ubwo yinjiza ifaranga ryinshi

Abakinnyi ba film usanga iteka batwarwa n’amafaranga ugasanga ntibita kubyo bakina kuko abenshi baba bagamije kwinjiza amafaranga,ibyo kuba bakina ibyiza cyangwa ibibi ntibabirebeho.

Mark Wahlberg ku mazina ye yose yitwa Mark Robert Micheal Wahlberg we yarabibonye asubiza agatima impembero abona akwiye gusaba Imana imbabazi kubera role z’imirwano akunze gukina yica abantu.

Related image

Uyu mugabo ukina film nka Lone survivor ,n’izindi nyinshi yavuze amagambo wakumva nkaho atebya aho yagize ati:”Nzi ko Imana ari umufana wa Film ukomeye kandi ibabarira kubera ko nahisemo umwuga mubi nanjye izambabarira.”

Mark Wahlberg ugaragara muri film z’ubusambanyi Pornography asanga yararengereye cyane nubwo muri HollyWood haba ifaranga ryinshi asanga atari akwiye gukina Film z’ubusambanyi.

Kuri television imwe yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yari yamutumiwe yitwa Chikago”Faith Night”Mark Wahlberg yemeye gutanga ubuhamya imbere y’abantu basaga 1000 yemeye gutanga ubuhamya kugirango bufashe n’abandi.

Image result for Film Mark

Twabibutsa ko Mark Walhberg wavutse taliki ya 5,kamena 1971 avukira Massachusetts,mbere yuko akina Film akaba yarabanje kuba umuhanzi, yandika indirimbo ndetse akanazitunganya bamwe bita aba Producer ndetse akaba ari n’umushoramari

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *