Umukinnyi wa filimi Muniru ngo cinema igomba kuba umurage w’umuryango we

HABIYAKARE   Muniru ni umugabo  wubatse ufite umugore n’abana babiri ba bahungu, yinjiye muri  Cinema mu mwaka wa 2003 kugeza ubu  ni izina rizwi cyane muri Cinema mu Rwanda.

Uyu mugabo wandika, agakina  akanayobora film  kuri we ngo kuba abikora byose nuko ari mpano afite kandi ngo no mu Rwanda ubushobozi buhari biba byiza iyo ubyikoreye byose igihe ubishoboye cyangwa ufite izo  mpano.

Muniru umukinnyi ukomeye wa filme nyarwanda

Ubwo  yaganiraga na Celebzmagazine.com  yadutangarije ko film ari umutungo ukomeye  kandi uko byagenda kose n’abahungu be bagomba gukora film kuko bigomba kuba umurage w’umuryango  ibyo ari gukora ubu nibo bigomba kuzagirira akamaro , Muniru yabivuze muri aya magambo “ Abahungu banjye  urabona Cinema buriya, cinema ira raga n’ikintu kiraga mu mateka iyo ikintu ari cyiza n’umuryango wawe ugenda ukigukomoraho n’ubungubu turimo turubakira abana bacu nanjye ntago nakwemera ko abana banjye bagira undi mwuga bakora cyereka banyangiye  kuko cinema nyibonamo umutungo ukomeye cyane wihishe ahantu utari wagera mu maso y’abantu ariko igihe kizagera abantu bawucukure bawugereho “yakomeje atubwira ko umurage azaha abana be ari cinema ntakindi .

Muniru avuga ko nubwo akunze gukina ari umugome ntaho bihuriye nuko ateye mu buzima bwe busanzwe  ahamya ko uwo babona muri film atariwe wo mu buzima busanzwe, uyu mugabo  film aherutse gushyira hanze nI iyitwa Urugamba  ariko ngo muri film nyinshi  yayoboye n’abakinnyi benshi yayoboye  umukinnyi witwa Kamanzi Didier n’umwe mu bakinnyi bamworohereza akazi kuko ngo ni umukinnyi ufata mu mutwe  Script cyane   ikintu abakinnyi benshi batagira.

Mu minsi ishize uyu mugabo yagaragaye akora cyane  Comedy ngufi (Short comedy) ibintu abantu bibajijeho cyane ko yaba agiye mu gisata cya Comedy burundu, ntago twari kubura ku mubaza niba yaba yahinduye akajya muri Comedy burundu  nawe yagize ati “ Ni ukuvuga film industrie ifite department nyinshi , kuba navuye muri iyi bamenyereyemo nkajya muri iyi ntibivuze yuko navuye muri cinema cyangwa se naciye inka amabere abantu benshi batekereje ko wenda navuye muri cinema kandi ntago ariko biri, ndacyari muri Cinema gusa nuko ndikwibanda kuri Comedy  kubera gahunda mfite  muri cinema” .

Yakomeje atubwira ko arigukora  Komedi ngufi zo gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga  kuko na byo abantu babikenera  gusa ngo hari imbogamizi yuko abakinnyi ba Comedy ari bacye ariko kuri we ngo abona Komedi hari abantu bayikunda.

Muniru yumva ko filme ikwiye kuba umurage ku bahungu be

Muniru kandi ngo uramutse ushaka kumukinisha muri film ntago icyo yitaho ari amafaranga ahubwo we abanza kureba ubushobozi bw’abatekinisiye  ndetse n’ubumenyi bw’umuyobozi wa film. Uyu mugabo imbarutso yatumye yinjira muri film nuko cyera yakundaga kureba film cyane  no gukina theatre biza gutuma yisanga muri Cinema gutyo nubwo yatangiye abona bitazakunda ariko amaze kubona igihembo kuri film ngufi yari yakoze byamuhaye imbaraga zo kubigira umwuga kugeza nubu .

REMERA Gaetan – Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *