Umukinnyi wa Filimi Chuck Norris arashinja inganda 11 kumurogera umugore

Chuck Norris icyamamare mu gukina amafilimi ndetse  akaba icyamamare mu mukino wa Taikondo, yatangaje ko agiye kujyana inganda 11 zikora imiti mu nkiko, azishinja kuba zarahaye umugore we Gena Norris imiti irimo uburozi bwa MRI.

Chuck Norris n’umugore we Gena Okkley Norris

Uyu mugore we  wahoze ari umunyamidelikazi Gena Norris, ku myaka ye 54 ategekwa gukorerwa ibizamini bimuvanamo ubwo burozi inshuro 3 mu cyumweru ibintu bidashimisha umugabo we Chuck Norris na gato. Gena Norris yatangaje ko ibi bizamini akora inshuro 3 mu cyumweru kimwe bikomeza kumuca intege ku buryo ubu atameze neza habe na gato.

Chuck Norris avuga ko mu gihe kingana n’imyaka itanu amaze kuvuza umugore we amaze gutanga amafaranga agera kuri  miliyoni 2 z’amadorari y’Amerika.Chuck Norris w’imyaka 77  yamaze gutanga ikirego cye mu rukiko , aho arega zimwe  mu nganda zikomeye  zirimo nka Kessonna Bracco zifatwa nk’inganda zikomeye muri gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Chuck Norris we n’umugore barakundana cyane.

Chuck Norris akamoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika ,yashakanye na Gena Norris mu mwaka w1998 . Nyuma yo gutandukana na Dianne Holechek baribarashakanye kuva 1958 kugeza 1988.Chuck Norris afite abana batanu harimo abo yabyaranye na Gena ndetse na Holechek.

Zimwe muri filimi yakinnye zakunzwe n’abatari bake twavuganka:

Missing in action yo muri 1984

 Delta Force yo muri 1946.

The Way to Dragon yo muri 1972.

na Expandables yomuri 2012.

.

Src: Daily mail

 Ildephonse Dusabimana -celebzmagazine.com   




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *