Umukinnyi wa Filime Sayaka Akimoto ategerejwe i Kigali muri Kigali Fashion Week

Umuyapanikazi Sayaka Akimoto uyobora Tokyo Africa Collection akaba n’umukinnyi wa Filime  ategerejwe i Kigali mu birori bya Kigali Fashion Week 2019.

Umuyapanikazi Sayaka Akimoto wabaye umunyamideli unayobora Tokyo Africa Collection 2019 ubu akaba ari umukinnyi wa filime ni umwe mu bategerejwe muri iki gikorwa.

Hazitabira abandi bahanga imideli baturutse imihanda yose barimo Drew wo mu Bwongereza , Ucoco na The 5 Mith bo mu Burundi, By The Way Clothes bo mu Bubiligi na Gissa Fashion Design bo muri Suède.

Hazitabira n’abahanga imideli bo mu Rwanda nka Aqua, Dokmai, Ihogoza Design, Dk Textiles, Ibyiwacu Summer Collection, Awn Creation, Mundi Design na Karen Karsh; n’abandi bazaturuka mu bihugu nka RDC, Togo, Kenya, Uganda n’u Bufaransa.

Perezida wa Tokyo Fashion Week 2019, Leo Sugo wo mu Buyapani na we yitezwe mu bahanga imideli baziyerekana muri iki gikorwa cya Kigali Fashion Week.

John Bunyeshuri watangije Kigali Fashion Week yavuze ko yishimira umusanzu w’iki gikorwa mu ruganda rw’abamurika imideli mu Rwanda kuko hari abo byamaze gucira inzira bakajya muri Amerika abandi bakaba bakorera mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *