Umukinnyi wa Filime Rambo yahanaguweho icyaha cyo gufatakungufu

Mu gitondo cy’uyu wa Kane urukiko rwa California muri Amerika rwahanaguyeho icyaha umukinnyi wa filme  Sylvester Stallone uzwi cyane nka John Rambo cyo gufata kungufu umukobwa ufite imyaka 16 ngo byabaye mu mwaka w’1986.

Nkuko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye ku isi birimo Daily Mail ngo uru rubanza rwatangiye mu mwaka wa 2017,nyuma yuko  umukobwa utatangajwe izina ku bw’umutekano we yahamirije Police ko hagati mu mwaka wa 1987 na 1990 kuba yarakoze igikorwa cyo kumuhohotera ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko amuhatira ko baryamana igihe bateguraga neza gufata amashusho ya Filime baribarimo gutegura kugaragaza.Uyu munsi urukiko rwatesheje agaciro ikirego nyuma yuko uyu mukobwa abuze abatangabuhamya.

Image result for Umukinnyi wa film Rambo

Twongere twibukiranye

Urubanza rutangira Daily Mail yavugaga ko umukobwa utarifuje gutangaza amazina ye, yahatiwe na Sylvester stallone gukorana na we imibonano mpuzabitsina, ndetse akamuhatira no kuyikorana n’umurinzi we, ubwo bari muri Hotel Hilton mu mugi wa Las vegas, baje gufata amashusho ya film yitwa Over the top.

Ibi ngo byabaye mu mwaka w’1986 ubwo uyu mukinnyi wa film yari afite imyaka 40. Umukobwa akaba yarabwiye polisi yo muri Ameriko ko impamvu atatanze ikirego hakiri kare ari uko yumvaga afite ikimwaro ndetse n’igisuzuguriro.

Umuvugizi wa Sylvester Stallone yatangarije TMZ ko iki kirego nta gaciro gifite ko ndetse biteye isoni, yagize ati: “Ni amateka ateye isoni kandi atari ukuri. Nta muntu wigeze amenya iyo nkuru mbere yuko itangazwa uyu munsi, na Stallone ubwe ntiyigeze ahamagarwa n’abayobozi cyangwa undi muntu wese kubw’icyo kibazo.” Nyuma yuko uyu mukobwa yiyambaje inzego zibishinzwe ngo zimurenganure hari abavugaga ko yaba agamije kumenyekana.

Mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi 2 bugamije kurwanya ihoboterwa rikorerwa abana.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *