Umukinnyi wa filime Kevin Hart yakoze impanuka ikomeye

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Kevin Hart  wo muri Amerika yakoze impanuka kuri iki cyumweru  taliki 1 Nzeri 2019 akomereka  mugongo bikomeye.

Amakuru iminyamakuru binyuranye byo muri Amerika CNN  na TMZ bihurizaho ngo impanuka yabereye mu mujyi wa Calabasas muri leta ya California ubwo uwari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa 1970 Plymouth Barracuda yamucikanye feri abura uko ahagarika umuvuduko kugeza aho yibaranguye imanuka mu mukingo.

Image result for Kevin Hart accident

Kevin Hart niwe wabashije gusohoka mu imodoka ajya gutabariza abandi bari bakiri mu modoka, uwari utwaye iyi modoka Jared Black nawe akaba yarakomeretse bikomeye.

Polisi, ivuga ko uwari utwaye nta kibazo cy’ibiyobyabwenge yaba yakoresheje gihari ku buryo cyaba ari cyo cyateye impanuka.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *