Umukinnyi ukina hagati muri Manchester United Juan Mata yapfushije Nyina umubyara

Amakuru aturuka muri Espagne avuga ko Marta Garcia yitabye Imana ku wa Mbere nyuma yo kurwara indwara ikomeye amezi menshi. Juan Mata mbere yasobanuye umubyeyi we ko “nta gushidikanya ko ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe”

Nyina w’umukinnyi wo hagati wa Manchester United Juan Mata yapfuye nyuma y’intambara ikomeye ku burwayi yarafite.

Mata yari hafi cyane na Nyina kandi mbere yuko yitaba Imana yamusobanuriraga ko “nta gushidikanya ko ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwanjye”.

Aho yagize ati”Nzahora nkora ibintu byose biri mu biganza byanjye kugira ngo mushimishe. Niwe undutira abandi.”

Uyu musore w’imyaka 32 y’amavuko ntiyigeze aboneka mu ikipe ya United mu byumweru byinshi mu mpera za Mutarama na Gashyantare, aho umutoza Ole Gunnar Solskjaer atari yatangaje cyane ku makuru y’uyu mukinnyi gusa akaba yaravuze ko “amaze igihe gito”.

Nyina wa Juan Mata yapfuye azize indwara yaramaranye igihe kinini

Mata yaganiriye ku bucuti bwe bwa hafi na mama we mu buzima bwe bwa 2019, Juan Mata: Mu buryo butunguranye, Umupira w’amaguru, aho yatangiriye kuri telefoni yabo “umuhango” mbere yo gukina.

Abakinnyi. Batandukanye bakinana mu ikipe ya Manchester United bakomeje kwihanganisha uyu mukinnyi mugenzi wabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga harimo n’ikipe abarizwamo ya Manchester United.

Nubwo yitabye Imana muri iki gitondo bikavugwa ko ari ndwara yari yaramuzahaje ndetse akaba yari ayirwaye igihe kinini ntihatangajwe iyi ndwara iyariyo.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *