Umukinnyi Jacques Tuyisenge yambitse impeta umukunzi we(AMAFOTO)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021 nibwo Rutahizamu w’Amavubi na APR Fc Jacques Tuyisenge yambitse impeta asaba umukunzi we ko yazamubera umugore.

Ni ibirori byabereye mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata nkuko amakuru yaba bombi abitangaza, Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yanditseho amagambo agira ati‘‘Accio ‘yes’ bisobanura ko umukunzi we yambitse impeta yemeye.’’

Nubwo atakunze kubigaragaza cyane abigira ubwiru bivugwa ko Jacques Tuyisenge n’uyu mukunzi we bitaMusiime Recheal Jordin bamaranye igihe kinini bakundana.

Abantu benshi barimo n’abakinnyi bakinanye mu makipe atandukanye bagiye bamwifuriza urugendo rwiza mu nshingano agiye gutangira zo kuba umugabo.

Jacques Tuyisenge yakiniye amakipe menshi arimo Enticelle, Kiyovu, Police Fc,Petro de Luanda, Gor Mahia (Kenya), ubu akaba akinira APR Fc ari rutahizamu ukina aca kuruhande.

Jacques tuyisenge yateye ivi asaba Joldie kuzamubera umugore nawe ntiyazuyaza aremera ati” Yego”

Joldie ibyishimo byamurenze ubwo Jacques Tuyisenge yamwambikaga impeta

Jacques Tuyisenge na Joldie bamaze igihe bakundana nubwo bari barabigize ubwiru

REBA VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *