Umukinnyi Farid El Melali yajyanwe mu nkiko akurikiranyweho kwikinishiriza mu ruhame 

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bitangaza ko ku wa Mbere w’iki Cyumweru Umunya-Algérie Farid El Melali yatawe muri yombi akurikiranyweho kwikinishiriza mu ruhame.

Angers : la toile condamne l'interpellation de Farid El Melali ...

Ibi bibaye mu gihe ku wa Mbere amasaha make mbere y’uko atabwa muri yombi Farid El Melali yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Angers yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, Ligue 1.

Polisi y’u Bufaransa yatangaje ko yahase ibibazo uyu mukinnyi w’imyaka 22 ku mugoroba wo ku wa Mbere nyuma y’uko abaturanyi be bavuze ko bamubonye yikinishiriza imbere y’inzu.

Umunyamategeko w’uyu mukinnyi, Sandra Chirac-Kollarik, avuga ko umukiriya we yarenganyijwe kuko ntawe yari agambiriye kugirira nabi.

Gusa uyu mukinnyi yemeye ko “imyitwarire yamuranze idakwiye” ubwo yabazwaga na polisi, aho yavuze ko yatekerezaga ko yari wenyine imbere y’inzu.

El Melali yararekuwe ariko azakurikiranwa ndetse agezwe imbere y’urukiko bitewe n’ibyo yemeye ko yakoze.

Umushinjacyaha avuga ko hari ikindi kirego kimeze nk’iki, El Melali akurinyweho kuba yarakoze muri Mata, ariko umutangabuhamya akaba atarashoboye kumumenya.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *