Umukecuru w’imyaka 81 yabonanye na Nyina w’imyaka 105 bwa mbere kuva yavuka

Ni kenshi cyane uzasanga  hano ku Isi harimo abantu bakuze batazi ababyeyi babibarutse, nyuma y’igihe bariho n’ababa barakuriye mu kigo cy’ipfubyi, hari n’ababa batazi ko ababyeyi babo bakiriho. Eileen yakuriye mu kigo cy’imfubyi i Dublin. Ubwo yari afite imyaka 19 , uyu munya-Irlande yafashe umwanzuro wo gushaka ababyeyi be.

Eileen yamaze igihe ashakisha nyina umubyara biranga , yanga gucika intege yifashisha radio Liveline, mu mwaka ushize asaba ubufasha bukomeye.

Mu minsi mike ishize, umwe mu mpuguke mu by’imibanire y’umuryango wamwumvise ubwo yasabaga ubufasha kuri radio, yaje kumugezaho inkuru y’uko yabonye nyina muri Ecosse.

“Nkimara kumva iyi nkuru numvaga ntacyampagarika, numvaga nkeneye guhura na we.”, Eileen Macken

Ubwo yahise ajya muri Ecosse mu kwezi gushize aho yahuye na nyina, Elizabeth, umukecuru rukukuri wizihije isabukuru y’imyaka 104 ku wa Gatandatu ushize. “Nagiye kumureba, nasanze ari umugore mwiza. Afite umuryango mwiza, banyakiriye neza.” Eileen aganira na Liveline

Elizabeth yasomaga ikinyamakuru ubwo umukobwa we yinjiraga aho yari ari. “Namubwiye ko nkomoka muri Irlande hanyuma aransubiza ati ’Navukiye muri Irlande’. Nahise mubwira nti ’Urabizi ko ndi umukobwa wawe’ na we arandeba hanyuma amfata mu kiganza(…) Hari rukuruzi ikomeye hagati yacu. Byari byiza cyane.”

Eileen ntiyahuye na nyina gusa kandi kuko yabashije kumenyana na basaza be babiri bahuje uyu mubyeyi.

Eileen yahoraga yifuza kuzabonana n’umubyeyi we. Ntiyigeze acika intege. Kumubona byamuhaye umunezero ukomeye “Naribwiraga nti ’ni gute naba kuri uyu mubumbe ndi njyenyine?’ Twamaranye iminsi 3 y’umunezero ukomeye, sinari narigeze menya umunezero nk’uwo mbere.”

 David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *