Umujura kabuhariwe utazibagirana mu mateka y’isi yapfuye

Umujura w’umwicanyi utazibagirana mu mateka y’Isi cyane muri Amerika, Charles Manson  wari waranakatiwe igifungo cyaburundu yibera muri gereza  ku myaka 83 y’amavuko yasezeye ku Isi.

Manson wari warakatiwe n’inkiko mu mwaka wa 1969  igifungo cyaburundu ku bw’ubujura nyuma yo kwica abantu 8 n’umwana mu mujyi wa Los Angeles muri America, byemejwe ko yashizemo umwuka mu ijoro ry’iki cyumweru dusoje mu bitaro  byitwa Bakersfield.

Ifoto ya Charles Manson  mu rukiko mu mwaka wa 1970

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko mu mwaka wa 2014  ishyirahamwe “Associated Press”, ryatangaje ko nyakwigendera yari yahawe uruhushya rwo gushyingirwa n’umugore we Afton Elaine Burton ari muri gereza.

Uyu mugabo ni kenshi yanditse asaba kugirwa umwere akarekurwa,Gusa mu mwaka wa 2012, ku nshuro ya 12 yandika yakuriwe inzira ku murima burundu.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *