Umuhungu wa Drake, Adonis yatunguranye yitabira igitaramo cya Billboards Music Awards

Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gicurasi 2021 nibwo hatangwaga ibihembo bya Billboards Music Awards, Umuraperi Drake wavukiye muri Canada yegukana igihembo cy’Umuhanzi wakoze neza mu myaka icumi ishize ariko icyaje gutangaza benshi nuko yaje kwakira icyo gihembo arikumwe n’umuhungu we Adonis.

Drake yibarutse umuhungu we Adonis na Sophie Brussaux muri 2017. Akaba atarakunze kujya amugaragaza cyane nubwo yabaga yitabiriye ibitaramo, gusa muri iryo joro ryo gutanga ibihembo umuhungu we niwe yahise amuha igikombe yatsindiye amugaragariza ibyishimo.

Uyu muraperi wabaye icyamamare yashyikirijwe igihembo yatsindiye arangije abaza umuhungu we nimba agishaka ati:“Urashaka kugifata?” Nuko ahita akimuha mu ntoki.

Mu magambo ye nyuma yo guhabwa igihembo yagize ati: “Ukuri ni ko rwose ndi mubi gushimira.” Ati: “Mu byukuri ndimubakunda umuziki wanjye, kandi niyo mpamvu nkora akazi keza mpora nibaza uko nabikora bikaba byiza kurushaho. Ntabwo ari gake nishimira ikintu icyo ari cyo cyose “.

Twabibutsa ko muri 2018, Drake yabashije guhagarika gushyira albumu ye bityo amakuru y’ibihuha ajya hanze avuga ko yaba yabyaye umuhungu nyuma ariko nyiri ubwite yaje kunyomoza ayo makuru.

Muri albumu ‘Scorpion,’ yabashije gushyira hanze Drake yumvikana avugamo umuhungu we mu ndirimbo zimwe na zimwe.

Drake n’uwahoze ari umukinnyi wa firime wahindutse umuhanzi, Sophie Brussaux w’imyaka 31 bibarutse umuhungu wabo muri 2017.

Umuraperi Drake n’umugore we Sophie Brussaux barikumwe n’umuhungu wabo Adonis

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *