Umuherwekazi Bijou atandukanyije Nizzo n’uwo bateganyaga gushyingirwa,birabe ibyuya ntibibe amaraso!

Nshimiyimana Muhamed [Nizzo] wo mu itsinda rya Urban Boyz yagiranye amakimbirane n’umukunzi we uba mu Busuwisi, intandaro ya byose ni umukobwa w’umucuruzi umaze iminsi asa n’uwigaruriye uyu musore.

Nizzo yari amaze iminsi agarukwaho kubera ibyakurikiye itandukana rye n’umukobwa witwa Umulisa Yvette wiga mu Bushinwa. Uyu bari bamaranye igihe kinini ndetse bateganyaga kuzarushinga ariko byarangiriye mu magambo gusa.

Uyu ni we mukunzi wa Nizzo Kaboss Nisingizwe Solange 

Nyuma yo gutandukana na Umulisa Yvette, Nizzo yigaragazaga nk’uwazinutswe ibyo gukundana ndetse yahanaguye amafoto ye yose kuri Instagram. Mu minsi mike ishize byatahuwe ko Nizzo afite undi mukobwa yabangikanyaga na Yvette mu rukundo ndetse ngo biri mu byatumye bashwana.

Nizzo afite umukunzi yahishe itangazamakuru witwa Nisingizwe Solange uba mu Busuwisi. Nizzo iyo avuga kuri Nisingizwe avuga ko ari “umugore”. Mu ntangiriro z’iki cyumweru havutse umwuka mubi hagati y’aba bombi biturutse ku wundi mukobwa wiyita Bijou Dabijou.

Bijya gutangira, Nizzo yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Bijou Dabijou yabaye kuwa 2 Ukwakira 2017, mu gukata gateau uyu mukobwa yafatanyije na Nizzo maze ibirori birangiye asakaza amafoto yabo bombi kuri Snapchat ayaherekeza udutima.

Ibi byazamuye uburakari kuri Nisingizwe Solange ibye na Nizzo bizamo akaduruvayo ndetse uyu musore yahamirije itangazamakuru ko ‘byababaje umugore wanjye gusa namusabye imbabazi mumenyesha ko uriya mukobwa nta kindi kiduhuza usibye kuba yarantumiye ku isabukuru y’amavuko ye’.

 

Nizzo yafashije Bijou gukata gateau bitera agahinda Solange wo mu Busuwis

Bijou Dabijou bivugwa ko asanzwe afitanye umubano wihariye na Nizzo gusa mbere y’uko bunga ubumwe uyu mukobwa yabanje gukururana na Safi ndetse basangiye kenshi, yanasangiye n’aba basore ubwo Urban Boyz iheruka kujya i Kampala ari naho acururiza.

Uyu Bijou Dabijou ni umucuruzi, akorera cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda ubundi akajya mu Rwanda mu gihe cyo kuruhuka.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

 




One thought on “Umuherwekazi Bijou atandukanyije Nizzo n’uwo bateganyaga gushyingirwa,birabe ibyuya ntibibe amaraso!

  1. Aidy

    Mwaretse abandi bana bakibonera ubuzima ariko!! Niba umugabo akora agatunga urugo kuki umukobwa atashima umusore mugihe we amaze kubona ubushobozi ubundi bagakomerezaho kandi umugabo akitwa umugabo? Abanyarwanda muri turacyari inyuma mumyumvire

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *