Umuherwe Jeff Bezos washinze ikigo Amazon yatandukanye n’umugore byeruye

Umuherwe wa mbere ku Isi ari nawe washinze ikigo Amazon gifasha mu bucuruzi bwo kuri Internet, Jeff Bezos, yatangaje byeruye ko yamaze gutangukana n’umugore we MacKenzie  bamaze imyaka 25 bashyingiwe.

Image result for Jeffrey Preston BezosJeffrey Preston Bezos ni Umunyamerika w’umuhanga mu ikoranabuhanga, rwiyemezamirimo,umushoramari ndetse akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi Amazon gikorera muri Amerika.

Image result for Jeffrey Preston Bezos with MacKenzieNk’uko babisangije abasanzwe babazi kuri Twitter bemeje ko batandukanye byemewe n’amategeko ariko bazakomeza gukorana mu by’ubucuruzi.Gusa ntibatangaje impamvu y’iki cyemezo bafashe.

Yagize ati” Nyuma yo kumara igihe tubanye duhanganye no kugerageza gutandukana kenshi,iyi nshuro twatandukanye turakomeza gukorana no kubana nk’inshuti zisanzwe.”

Ni mu gihe c y’imyaka ibiri umubano w’aba bombi ujemo agatotsi.., nyuma yuko Jeff afashwe aca inyuma umugore we  na  Patrick Whitesell uzwi nka  Lauren Sanchez basanzwe bakorana.

Image result for Jeffrey Preston Bezos with MacKenzie

Agatotsi mu mubano hagati y’aba bombi ntangaruka byagize kuri Amazon, imaze imyaka 25 ikora.

Bloomberg Billionaires Index igaragaza ko Bezos w’imyaka 54 ari we muherwe uyoboye abandi ku Isi, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari $137.

Kugeza ubu ntibirasobanuka niba bitazagira ingaruka ku mutungo we cyangwa ngo bihungabanye ibikorwa bye muri Amazon, ikigo yashinze mu 1994 ndetse akaba afitemo 16%, bigize nibura 95% by’umutungo we.

Ni nawe nyiri Washington Post n’ikigo Blue Origin.

Uyu muherwe yamenyanye n’umugore we Mackenzie mu 1993, nyuma y’amezi atatu biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

MacKenzie Bezos w’imyaka 48 y’amavuko ni umwanditsi w’ibitabo. Yanditse ikitwa ‘The Testing of Luther Albright’ (2005) n’ikitwa ‘Traps’ (2013).

Ku rutonde rw’abaherwe ku Isi, Bezos arusha Bill Gates miliyari 45$. Ku isoko ry’imigabane Amazon ifite agaciro ka Miliyari 797$, mu gihe Microsoft ya Bill Gates ifite agaciro ka Miliyari 789$.

Gutandukana kwa Jeff Bezos n’umugore we gushobora kuzasiga amateka akomeye kuko nk’uko amategeko ya Leta ya Washington batuyemo abitegeka, iyo abashakanye batandukanye bagabana umutungo wose bashatse bari kumwe, kandi bakaringaniza.

Related image

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *