Umuhanzikazi Tonzi yasabye abahanzi bo mu matorero guhumuka bakareba kure

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi ahamya ko biteye agahinda kuba umuhanzi w’izina rikomeye muri Gospel, yagaragara asaba ibyo kurya nyuma y’imyaka itari mike aririmbira ubuntu ngo ari kwitanga. Yasabye abahanzi bo mu matorero guhumuka bakareba kure bakava mu myumvire batazi aho yavuye.

Umuhanzi Tonzi yatangaje umuti watuma kwiyahura bicika burundu - AHEZAUmuhanzikazi Tonzi yasabye abahanzi bo mu matorero guhumuka bakareba kure

Tonzi yavuze ko umuhanzi uririmba Gospel ukennye iyo yabigizemo uruhare aba atukishije izina ry’Imana, ahishura imyumvire ipfuye yakenesheje bikomeye bamwe mu bahanzi bizera ko biyeguriye Imana.

Ibi Tonzi yabitangarije kuri Radiyo y’u Rwanda mu kiganiro Amahumbezi gikorwa n’umunyamakuru Epa Ndungutse.

Agakiza.rwTonzi yavuze ibi ashingiye ku buhamya bw’abaramyi bagaragaje kugirwaho ingaruka zikomeye n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

Yavuze ko afite ingero z’abantu banga gukora imirimo ya buri munsi, ahubwo bagaharira imirimo ya buri munsi insengero ngo bari kwitanga.

Ati” Ijambo ry’Imana riravuga ngo iminsi itandatu jya ukora uruhuke uwa karindwi, benshi rero itandatu bayikora bitanga. Bivuze ko mu buryo bw’ubuzima hari igihe kigera bikabagora.”

Tonzi ahamya ko biteye agahinda kuba umuhanzi w’izina rikomeye muri Gospel, yagaragara asaba ibyo kurya nyuma y’imyaka itari mike aririmbira ubuntu ngo ari kwitanga.

Buri munsi tunyura mu bigoye ariko hamwe n' Imana turi abatsinzi – Tonzi (Video) > Rwanda Magazine

Yakomoje kandi ku bahanzi bakunze kwanga gukora akazi runaka ngo batagaragara nabi mu itorero aho basengera.

Yatanze urugero ku bahanzi bashobora guhabwa nk’akazi ko kuririmba mu mahoteli bakabyanga ngo batagaragara nabi mu itorero, kabone n’ubwo basabwa kuharirimbira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzikazi ahamya ko benshi muri aba babiterwa n’imyumvire ipfuye baba baracengejwemo n’abayobozi b’amadini ndetse n’ababyeyi babo.

Yasabye abahanzi bo mu matorero guhumuka bakareba kure bakava mu myumvire batazi aho yavuye.

Shabani Chris 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *