Umuhanzikazi Sho Madjozi yaba aje gutegura ubukwe no gutura mu Rwanda?

Sho Madjozi umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo uri mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya Basketball Africa League [BAL]biravugwa ko yaje abakurikiye umukunzi we uba mu Rwanda ariko byagize ibanga.

Sho Madjozi | Music In AfricaAmakuru dukesha inshuti y’aba bombi utuye i Remera,Gisimenti mu mujyi wa Kigali wadusabye guhisha amazina n’amafoto bye,akimara kubona inkuru ku rubuga rwa BAL banditse baha ikaze uyu mukobwa w’icyamamare ndetse nawe yifashishije Instagram agaragaza ko ari mu Rwanda yahamirije Celebs Magazine ko uretse iyo mikino yaje kureba ngo yaje no guhura n’umukunzi we umusore w’umunyarwanda usanzwe akorera ubucuruzi muri Afurika y’Epfo.

Sho Madjozi sena ala- Catu diosis edit by Catu_diosisYashimangiye ko bamaranye igihe kinini ariko babigize ibanga gusa ngo uwo mucuruzi bakundana (abamuzi bita Tajili) azwi cyane muri Afurika y’Epfo ariko ntakunze gukoresha social media.

Sho Madjozi - John CenaYaduhamirije kandi ko vuba bitegura ubukwe ndetse baguze ibibanza mu karere ka Bugesera hafi y’ahari kubakwa ikibuga cy’indege.

Sho Madjozi ukomoka muri Afurika y’Epfo afite imyaka 29. Ni umuririmbyi, umuraperi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime akaba n’umusizi.

Sho Madjozi is shifting the industry, one xibelani at a time

Wicikwa na Video nziza zishimishije

Mu 2019 yashyizwe na Forbes mu rubyiruko rwo muri Afurika rutarageza imyaka 30, rwatanze umusanzu mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Huku’, ‘Idhom’ , ‘John Cena’ yatumye aba icyamamare kurushaho, yagiye hanze mu 2019.

Bishoboka bite?

Biratangaje rwose !

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *