Umuhanzikazi Sho Madjozi ari i Kigali

Umuraperikazi wo muri Afurika y’Epfo, Maya Christinah Xichavo Wegerif, wamamaye nka Sho Madjozi ari mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya Basketball Africa League igeze muri ½.

Ku rubuga rwa BAL banditse baha ikaze uyu mukobwa w’icyamamare ndetse nawe yifashishije Instagram agaragaza ko ari mu Rwanda kugeza ubu.

Sho Madjozi ukomoka muri Afurika y’Epfo afite imyaka 29. Ni umuririmbyi, umuraperi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime akaba n’umusizi.

Mu 2019 yashyizwe na Forbes mu rubyiruko rwo muri Afurika rutarageza imyaka 30, rwatanze umusanzu mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Huku’, ‘Idhom’ , ‘John Cena’ yatumye aba icyamamare kurushaho, yagiye hanze mu 2019.

Uyu muhanzikazi aje muri iyi mikino abisikana n’abandi bahanzi benshi barimo Mr Eazi, Ommy Dimpoz na J. Cole bose baheruka mu Rwanda.

BAL yatangiye kubera mu Rwanda tariki 16 Gicurasi. U Rwanda ruhagarariwe na Patriots BBC yageze muri ½ cya BAL 2021, aho izahura na US Monastir yo muri Tunisia hashakwa ikipe izagera ku mukino wa nyuma.

Umuhanzikazi Sho Madjozi ari i Kigali aho yitabiriye imikino ya BAL

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *