Umuhanzikazi Rihanna yajyanye se umubyara mu nkiko

Umuhanzikazi Rihanna yamaze kugeza se umubyara, Ronald  mu nkiko kubera gukoresha izina ry’umuryango ‘Fenty’ mu nyungu ze bwite.

Related imageRihanna Robyn Fenty uzwi nka Rihanna avuga ko kuba se yarafunguye kompanyi yise ‘Fenty Entertainment’ afatanyije na mugenzi we, Moses Perkins ari ugushaka kubyaza umusaruro ubwamamare bwe.

Ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru kivuga ko se wa Rihanna yari amaze kubyaza umusaruro iyi kompanyi kuko yamwinjirije miliyoni 15 z’amadolari ndetse akaba afite n’ibindi bitaramo bibiri muri Amerika y’Amajyepfo.

Related image

Se wa Rihanna kandi ngo yakiriye akayabo k’ibihumbi 400 by’amadolari mu bitaramo byabereye muri Los Angeles na T-Mobile Arena mu Mujyi wa Las Vegas. Rihanna yasabye urukiko ko rwahagarika ibikorwa by’iyi kompanyi yashinzwe mu 2017.

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *