Umuhanzikazi Princess Priscilah ashobora kuba atwite

Umuhanzikazi Umuratwa Priscillah uzwi nka Princess Priscilah uba muri Leta Zunze Ubumwe za America hari amakuru ahamya ko atwite ari nayo mpamvu adaherutse kugaragara mu bya muzika gusa uwamuteye inda yagizwe ibanga.

Amakuru yahawe Celebzmagazine.com ariko agikorerwa itohoza mu kumenya ukuri, ahamya ko uyu muhanzikazi Princess Priscilah ukunzwe na benshi uri kwiga muri Amerika atwite ndetse inda yabanje kumugwa nabi ari nayompamvu adaherutse kugaragara no kumvikana mu bya muzika.

Twifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga tugerageza kumuvugisha ntibyadukundira batwereka ko adaherutse.

Imyaka ibiri irihiritse Princess Priscilah ukunze gusangiza abakunzi be indirimbo nshya nuko abayeho muri Amerika adakoma yewe utanamenya impamvu yabyo.

Haherutse gusakara inkuru yatangajwe na Inyarwanda.com ivuga ko producer Lick Lick usanzwe afitanye umwana n’umuraperikazi Oda Paccy, yaba asigaye akundana n’umuhanzikazi Princess Priscillah ndetse banabana mu nzu imwe aho batuye Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Hari n’andi  mkuru yavugaga ko Princess Priscilla yaba akundana na The Ben. Tubibutse ko Princess Priscilla ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda gusa kuba atakigaragara ndetse ngo asangize abakunzi be ibihangano bishya biteye inkike.

 

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *