Umuhanzikazi Mary j.Blige agiye gushyira hanze ubuzima bwe n’uko yatandukanye n’umugabo

 Ikinyamakuru cyitwa W Magazine  kigiye kumenyekanisha birenzeho ibikorwa by’umuhanzikazi Mary J. Blige,aho giteganya kuzagera hanze vuba bishoboka.

Mary J.Blige uzagaragara muri iyi Magazine irihafi gusohoka, azatangazamo byinshi bikubiye muri muzika ye, ugutandukana n’uwari umugabo we Weems, Mary J.Blige kandi agaruka ashimira Mudbound, umwe mu bantu akesha muzika ye.

Mary Jane Blige, yavutse kuwa 11 Mutarama 1971, avukira i New York muri Amerika.Yamenyekanye ku muzingo uriho indirimbo zakunzwe n’abantu batari bake, zimwe muri zo twavuga nk’umuzingo wageze hanze muri 2001 “No more Drama”, “Stronger with Each Tear “(2009), “Strength of a Woman “(2017) n’izindi.

Umuhanzikazi, Mary J.Blige agiye gutezwa imbere na W magazine.

Uretse kuba umuhanzikazi, Mary J.Blige ni umwanditsi w’indirimbo, umunyamideri, Recording Producer n’ umukinnyi wa filme.

Mary J, yakoranye n’abahanzi bakomeye muri muzika,bamwe muri bo twavuga Puff Daddy,Nas,Method Man n’abandi benshi bazwi cyane .

Uyu mudamu utajya ukunda kugaragara mu itangazamakuru kenshi utajya akaba yaravutse ku mubyeyi w’umuhanzi hamwe n’umuforokazi ubu akaba afite imyaka 46 y’amavuko akaba afite abana 3 .

Fiston Mutabazi-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *