Umuhanzikazi Gihozo yatandukanye na KIKAC Label Music yarafitiye amasezerano y’imyaka 10.

Umuhanzikazi nyarwanda uri mu bakizamuka, Gihozo Pacifique yamaze gutandukana na Label ya Muzika yitwa KIKAC bari bafitanye amasezerano y’imyaka 10.

Related image

Uyu muhanzikazi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditseho amagambo yerekana ko yatandukanye n’iyi Label yamufashaga nubwo amasezerano yari atararangira.

Nubwo amasezerano bari bafitanye atari yakarangiye, igihozo yanditse kuri instagram ye amagambo yerekana ko we na KIKAC bamaze dutanduakana.

Yanditse agira ati : « Guhera ubu munyite umukobwa wigenga nta Label ikimfasha mu muziki nzajya nifasha murakoze. »

Aganira n’ikinyamakuru UMUSEKE, yavuze ko we na Kikac music Label batakiri gukorana nk’uko byari bimeze.

Ati : « “Ndabashimira ku byo bankoreye byose ntabwo twabanye nabi, ariko hari igihe umuntu afata umwanzuro bitewe n’impamvu ze agahitamo ikindi kintu abona ko yenda cyamufasha kurushaho. »

Andi makuru iki kigatangazamakuru kivuga ko gifite ngo ni uko gutandukana kw’aba bombi byatewe n’uko ibyo bemeye kuzajya bamukorera byose batabikoze, akabana ko bamudindiza mu muziki we.

Mu mikoranire y’aba bombi yatangiye muri Nzeri 2018, uyu muhanzikazi yari kujya afashwa mu kintu ‘cyose umuhanzi akenera mu muziki no ku bindi by’imibereho ye (Full management)’.

Gihozo Pacifique yatangiye umuziki kuva muri 2016, akaba amaze gukora indirimbo zirimo : ‘Ku izima’, ’Hindura’, Ndi uwawe’,’ Tujyane’ n’ izindi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *