Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi za gakondo yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Ifashabayo Sylvain Dejoie.
Ibi bibaye mugihe aba bombi bari baherutse n’ubundi gukora igikorwa cyo kwerekana ko bashaka kubana ubwo uyu Dejoie uri n’umujyanama we mu bya muzika yatunguye uyu muhanzikazi agatera ivi amusaba nimba yazamubera umugore, nawe ntiyazuyaza aramwemera.
Bivugwa ko aba bombi bari bamaranye imyaka itatu bakundana ariko bikaba byarabanje kuba urukundo rusanzwe nyuma bikaza gukomera kugezaho umugabo afashe icyemezo cyo kuza mugira umugore. Yatangiye kumubera umujyanama nyuma yuko avuye muri Lebel ya Alain Mukuralinda.
Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Rusororo mu mujyi wa Kigali Akarere ka Kicukiro. Mu ijambo rye Clarisse Karasira yanditse ku mbuga ze yagize ati‘‘Gukundwa no gukunda ni umugisha udasanzwe mu buzima. Ndanezerewe cyane ko ejo nasezeranye kubana akaramata n’umwami w’umutima wanjye Dejoie. U Rwanda ni Rwema rwandereye ubasumbya ubutware arangije ashyiraho amazina y’umugabo we.’’
Umugabo nawe ntiyazuyaje yahise ajya kurubuga amusubiza agira ati‘‘Ndagukunda mwamikazi w’umutima wanjye. Kwitwa umugabo wawe ni ishema Kandi nzaharanira ku kubera URUKEREREZA arenzaho umutima.’’

Dejoie asanzwe ari umujyanama wa Clarisse Karasira

Clarisse Karasira basezeranye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itatu bakundana
REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO Y’UMUNTU UTABAZA
Bana natwe tugususurutse umenye
NGIRINSHUTI Christian