Umuhanzikazi Cindy Sanyu aritegura ubukwe n’umukunzi we mushya-VIDEO

Umuhanzikazi ufite izina rikomeye mu gihugu cya Uganda aritegura imihango y’Ubukwe n’umukunzi we mushya witwa Joel Atiku mu gihugu cya Uganda.

Uyu muhanzikazi aherutse gushyira amafoto yakiriye umukunzi we iwabo murugo nkuko bisanzwe bikorwa muri icyo gihugu bizwi nka Kukyala muri uganda, bikaba ari ibirori byitabiriwe n’abantu b’inshuti za hafi nizo mu muryango gusa.

Cindy Sanyu and Hubby Happy to Welcome their New Bundle of Joy | Celeb Patrol UGNyuma yuko umukunzi we amugiriye uruzinduko rwe rwa Mbere iwabo umuhanzikazi Cindy yahise ahishurira abafana be ko ubukwe bwe buzaba muri 2021. Uyu muhanzi yavuze kandi ko atekereza ko aricyo gihe gikwiye cyo kubyara umwana wa kabiri nyuma yuwo afite w’umuhungu witwa Amani Brunetti.

Ibi ni nyuma yuko umukunzi we mushya n’umukunzi we Joel Atiku n’abantu be basuye ababyeyi be bwa mbere, umuhango uzwi ku izina rya Kukyala muri Uganda.

Cindy Sanyu shows off Baby Bump - The BuzzNation

Uyu muhanzikazi Cindy yakiriye umukunzi we i Muyenga, muri Uganda ndetse bagaragazaga kwishimirana bikomeye. Icyo gihe yanditse abwira abantu ko ibyiyumviro by’amakuru y’ibihuha biyumviraga ahubwo atariyo ahubwo amakuru nyayo ari ayo wenyine abihereye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati ”Gusa ndi hano kwemeza ibihuha’’. Ni ukuri

Yagize Ati: “Ubukwe buzabaho rwose muri uyu mwaka ariko sinshaka gutanga ukwezi n’itariki. Ndashaka kubanza gutunganya ibyinshi bikenewe kandi nzabamenyesha mugihe nyacyo. Ntabwo nigeze mburira abantu ibijyanye n’imihango ya Kukyala kuko byari ibintu byo mu muryango imbere ariko uzamenya ibijyanye n’ubukwe no kumenyekanisha ”, Cindy.

Eddy Kenzo yavuze ku makimbirane ari hagati ya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu - Teradig NewsCindy kandi yahishuriye abafana ko atekereza ko aricyo gihe gikwiye cyo kubona umwana wa kabiri nyuma yo kubona umugabo we vuba.

Ati: “Ndashaka kubyara Prynce kandi nyuma y’ibi bya Kukyala ndabitekerezaho kurushaho. Nizera ko ari igihe gikwiye dore ko umukobwa wanjye ari hafi kugira imyaka 10”.

Cindy yari yarambitswe impeta n’uyu mukunzi we umwaka washize aho byari byashizwe hanze ku ka Video n’umuhanzi Whine Yo Waist kuri Instagram agaragaza uko uyu mugabo yamutereye ivi bikaza kurangira uyu muhanzikazi w’imyaka 35 yemeye kuzamubera umugore.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *