Umuhanzikazi Ciara na Burna Boy bari mu Rwanda

Umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ciara Princess Wilson ndetse n’umunya Nigeria Burna Boy biravugwa ko aba bari mu Rwanda ku mpamvu zitaramenyekana.

Aya makuru yizewe avuga ko uyu muhanzikazi w’umunyamerika w’imyaka 35 yaba ari mu Rwanda gusa ku mpamvu zitaratangazwa. Gusa bivugwa ko yaje muri gahunda ya Visit Rwanda ndetse na Burna Boy umaze kuba icyamamare muri Afurika no ku Isi ari kubutaka bw’u Rwanda we aho ashobora kuzaririmbira mu mikino ya BAL.

Bivugwa ko uyu muhanzikazi we nubwo yaje muri gahunda ze zihariye ariko nawe ashobora kuzitabira umukino wa Basketball Africa League uteganyijwe kuzaba tariki ya 16 Gicurasi 2021 ku Cyumweru.

Uyu mugore aje mu Rwanda ahasanga undi muraperi ukomeye cyane muri Amerika ariko akaba anakina umukino w’intoki wa Basketball J. Cole we waje mu mikino ya BAL nkuko byamaze kwemezwa ko ari mu bakinnyi ba mwamba ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda igomba kuzifashisha muri iyi mikino.

Ikindi kandi nubwo ibi byamamare bibiri biturutse ku mugabane wa Amerika biri kubutaka bw’u Rwanda ndetse na Burna Boy hari n’undi Mr Eazi bivugwa ko nawe ari mu bahanzi bitezwe mu Rwanda kandi bakazabasha kwitabira bose imikino ya Basketball Africa League.

Andi makuru atugeraho ni uko ibyo byamamare bibiri byo muri Amerika Ciara na J. Cole ku munsi w’ejo ku wa kabiri batemberejwe muri Parc Akagera bakirebera urusobe rw’ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Biteganyijwe ko imikino ya shampiyona nyafurika y’umukino wa Basketball ya BAL izatangira ku tariki ya 16 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena ikazitabirwana n’ibyamamare byinshi biturutse imihanda yose ndetse amakipe 12 yabonye itike yo Burkina iki gikombe baturutse mu bihugu 12, u Rwanda rukaba ruhagarariwe n’ikipe ya Patriots BBC.

Umuhanzikazi Ciara na Burna Boy bari mu Rwanda

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *