Umuhanzi Zenon Salman yemeza ko muzika ari inkingi y’ ibyishimo n’ umunezero

Umuhanzi w’ umunyarwanda Zenon Safari Salman Twahirwa umaze kwandika amateka akomeye muri Rumba yemeza ko nubwo ubuzima ari bugufi ndetse abantu babuhuriramo n’ ibibazo byinshi nta kabuza ko abantu bakeneye kwishima no kunezerwa.

Mu kiganiro na Celebzmagazine.com,  Zenon Salman yatangaje ko muzika ubwayo ishobora gukemura ibibazo byinshi mu gihe nyir’ ukuyikora no kuyumva babihaye agaciro niyo mpamvu rero sosiyete ibuze muzika ishobora guhungabana kuko radiyo, televiziyo zikenera umuziki kugira ngo uruhure abantu.

Ati”Kunezerwa no kwishima ni byiza kuko iyo umuntu ari kubyina aba akora siporo iziramo niyo mpamvu rero bakunze kunyita Perezida wa Republique Democratique de l’ ambiance kuko niyumvamo impano yo kuririmbira abantu bityo bakidagadura ndetse bakanabyina abaje bafite stress bagataha basusurutse”.

Umuhanzi Zenon yanadutangarije ko agitangira muzika muri Congo-Kinshasa yabikundishijwe na Papa Wemba ariko uko imyaka yagendega ubwe yatangiye kumwigana ndetse abantu benshi ntibashobore gutandukana ijwi rye n’ irya Papa Wemba.

Zenon Salman

Kugeza magingo aya, Zenon Salman abarizwa mu istinda Les Fellows ikorera kuri +250 ku Kicukiro kuri SONATUBE ariko na none agakorana n’ itsinda LEOPARD rihuza ayandi matsinda 6 ya muzika.

“Bruguière ! ” “Tu es fou”  ” Karabashenya”  ” Vision 2015″ ni zimwe mu ndirimbo z’ umuhanzi Zenon Salmana zakorewe amajwi ariko kugeza muri Nzeli 2020 amashusho yazo azamurikirwa abakunzi ba muzika.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *