Umuhanzi w’umunya Nigeria Mr Eazi ari i Kigali

Oluwatosin Ajibade uzwi ku mazina ya Mr Eazi mu muziki ari mu Rwanda aho nawe yaje kwitabira ibikorwa by’imikino ya Basketball izatangira ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021 mu Rwanda.

Uyu muhanzi w’icyamamare yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo ku masaha y’umugoroba.

Uwaduhaye aya makuru yavuze ko azanwe na gahunda zitandukanye aho ashobora kuzaririmba mu mikino ya BAL ndetse agahura na bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda.

Yagize ati “Ubu arahari rwose gusa azamara icyumweru kimwe mu Rwanda. Mu bimuzanye harimo no kuba ashobora kuzaririmbira abantu bazitabira imikino ya BAL.”

Uyu muhanzi aje mu Rwanda ahasanga J. Cole wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uherutse kugera mu Rwanda muri Wikendi ishize, akaba aje gukinira ikipe ya Patriots BBC muriyo mikino iteganyijwe kuzabera Kigali Arena.

Mr Eazi ntabwo ari ubwa mbere aje mu Rwanda kuko yaherukaga muri 2017 ubwo yari yazanywe n’igitaramo. Azwi mu ndirimbo nka ‘Como un bebe, Property, Surrender’ n’izindi.

Umuhanzi w’umunya Nigeria Mr Eazi arabarizwa ku butaka bw’u Rwanda Photo: Twitter

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *