Umuhanzi U Emmy abazaniye indirimbo zibyinitse 

Ukurikiyeyezu Emmanuel mu buhanzi uzwi nka The U Emmy mushya mu njyana ya R&B,abazaniye indirimbo ibyinitse yitwa Do for me mu rwego rwo gufasha abafana be muri ibi bihe bari mu bihe bidasanzwe bya Guma mu rugo”.

The U Emmy ni umusore uvuka mu karere ka Kamonyi ariko ukorera imirimo ye y’ubuhanzi  mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’iyitwa “Kigali”  nshya yakoranye n’umuraperi Green p igaruka ku buzima bw’abahitamo kujya gutura muri Kigali  bikarangira ubuzima bubagoye.Iyi ndirimbo ifite na video akaba yitegura gusangiza abakunzi be indi nshya iri gukorwa.

Ryoherwa na Video Do for me

Uyu musore yemeza ko muzika ari umwuga nk’indi isanzwe ndetse ngo yakozwe neza yabyara inyungu. Avuga ko afite imishinga inyuranye y’indirimbo nshya no gukora ibitaramo byinshi

Ukeneye gukurikirana ibikorwa bye ifashishe instagram ye yitwa The U Emmy na Facebook ni Ukurikiye Emmy,YouTube ni Mr The U Emmy ukore na subscribe.

Yasoje ikiganiro asaba abakunda muzika nyarwanda kumushyigikira no gukunda ibihangano bye bakanabisangiza abandi.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Umuhanzi U Emmy abazaniye indirimbo zibyinitse 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *