Umuhanzi Tom Close na Miss Igisabo mu kanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Career Africa 2019

Abakobwa 27 babarizwa mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bahatanira ikamba rya Miss Career Africa 2019 batangiye umwiherero (Boot Camp) w’iminsi itatu, kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ukuboza 2019.

Image result for Umuhanzi Tom Close na Miss IgisaboUmuhanzi Tom Close

Ni umwiherero uzasozwa kuwa 13 Ukuboza 2019 ari nabwo hazamenyekana umukobwa wambikwa ikamba rya Miss Career Africa. Ni mu birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Uri kubera ku mbuto z’amahoro (Seed of Peace) ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi witegeye imirambi. Ni mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba.

Image result for Miss IgisaboMiss Igisabo

Ibi birori bizaririmbamo Bruce Melodie ndetse na Victor Rukotana. Ni mu gihe Luwano Tosh [Uncle Austin] azaba ari we mushyushyarugamba [MC]. Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe na Tom Close, Miss Igisabo n’abandi.

 

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Umuhanzi Tom Close na Miss Igisabo mu kanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Career Africa 2019

  1. Francis MUTABAZI

    You should put much more energy in Scientific issues to the young generations which can built Rwanda, AFRIKA and the whole societies rather than wasting time on selected single person doesn’t work at all.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *