Umuhanzi The Weeknd yamaze gusubirana n’umukunzi we  Bella Hadid

Nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Serena Gomez ku mpamvu zitamuturutseho, The weekend kuri ubu yabamaze gusubirana n’uwari umukunzi we  Bella Hadid .

Nkuko tubikesha urubuga rwa E news, Umuhanzi The weekend yagaragaye mu mugi wa New York ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we Bella Hadid barimo batemberana.

Hifashishijwe incuti za hafi zaba bombi , zemejeko kuri ubu ibintu bimeze neza hagati ya The Weekend n’umukunzi we wa mbere Hadid.

Umwe mu ncuti zabo yagize atiKuri ubu The Weekend na Hadidi birengagije ibihe bibi banyuzemo, kuri ubu buri umwe atewe ishema ,na mugenzi we , mbese ibintu ni byiza”

The Weekend na Hadidi , bari baratandukanye mu myaka ibiri ishize ubwo The Weekend , yari mu rukundo n’umuririmbyikazi Serena Gomez .Nyuma yo kubona isomoko urukundo rwa mbere rutajya rusaza yahisemo gusubirana n’umukunzi we wambere. Ni mu gihe kandi Umukunzi we yari yamaze kumuta akisangira uwo bahoranye  Justin Bieber.

Mu gihe The Weekend yari yarataye Hadidi , ntabwo yari wenyine kuko bivugwako yari amaze iminsi akundana n’umuraperi Drake.

IldephonseDusabimana/celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *