Umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto ye ari kumwe na Miss Pamella Uwicyeza bahoberanye akanyamuneza ari kose bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo.
Kuva mu 2017 The Ben yigeze kukanyuzaho na Marina ariko ntibyamaze kabiri. Kuva ubwo kugeza mu 2020 nibwo hatangiye kwibazwa niba Pamela yaba yarigaruriye umutima wa The Ben ariko amafoto yagiye abihamya bari kwishimana mu bihe bitandukanye.
Urukundo rwa Pamella n’umuhanzi The Ben rwatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo yuzuye imitoma aba bombi babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga guhera mu mwaka ushize ndetse baje no gusohokana muri Tanzania mu gusoza 2020.
Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko The Ben yasanze Pamella mu gihugu cya Tanzania ndetse uyu mukobwa yagaragaye muri iki gihugu yambaye ishati isa neza n’iyo The Ben yigeze kugaragara yambaye.
Ku wa 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y’amazi muri Tanzania ndetse amusoma ku gahanga. Nta magambo yihariye yaherekesheje ayo mashusho gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw’abakundana.
Nta gihamya n’imwe yemeza abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania, agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w’ikimero w’imyaka 21 wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.
Uwicyeza Pamella yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati “Mine”, bisobanuye “Uwanjye.”
Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda. Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.
The Ben kuva mu 2007 kugeza ubu ni umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda no mu karere ndetse akunze kwivugira ko ari muhanzi nimero ya mbere mu Rwanda (Big brand in the nation, Tiger B).
Video nziza yagushimisha
Akazuba Cynthia
Bana natwe tugususurutse umenye