Nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we wamaze no kumbikwa impeta n’undi mugabo,umuhanzi Sintex ngo yabonye undi mukunzi.
Ubu ndi mu bihe byiza by’urukundo ndanezerewe mfite umukunzi mushya.
Sintex kandi yavuze ku mukunzi we uherutse kwambikwa impeta n’undi mugabo. Ati” Ni umuntu twari twararekanye ntabwo byambabaje ahubwo byaranshimishije nk’umuntu twari twarakundanye kandi byagombaga kuvugwa.Buri muntu wese agira urugendo rw’ubuzima bwe ntabwo bibabaje.”
Sintex aheruka gusohora indirimbo nshya yise “Love story”, bamwe bahuje n’urugendo rwe mu rukundo.
Ibyo gutandukana n’umukunzi we, Sintex yabigarutseho ubwo yari abajijwe niba indirimbo ye nshya ariyo nkuru yubakiyeho.
Yagize ati ”Sibyo, njye sindirimbira umuntu, ariwe nashyiramo n’amazina ye nkayimuha sinakwirirwa nyisohora. Iby’urukundo na we byari byo ariko twarakundanye, ndisegura ku bakunzi banjye bumvaga ko twakabaye tukiri kumwe. Ndi njyenyine ariko sinshaka umukunzi kuko ingufu zose nshaka kuzishyira mu muziki. Igihe ndimo si icyo gukundana, ni icyo gukora ntarangara.”
Yavuze ko kugeza ubu nubwo badakundana ariko bakomeje ubucuti busanzwe.
VIDEO ikubiyemo ikiganiro cyagususurutsa
Akazuba Cynthia
Bana natwe tugususurutse umenye