Umuhanzi Sinach yakoze amateka i Kigali mu mvura ica agati abafana be bizerera mu Mana bati “ntamvura idahita n’iyo ku bwa Nowa yarahise”.

Nyuma y’igihe abakunzi ba muzika by’umwihariko  mu ndirimbo zihimbaza Imana bari bafite amatsiko yo kureba umuhanzi wamamaye muri Afurika Osinachi Joseph ukoresha izina ku rubyiniro rya Sinach w’umunyanigeriya.Uyu muhanzi mu ijoro ryo kuwa 1 Mata 2018 umunsi amahanga yizihiza nka Pasika nibwo Sinach yataramiye Abanyarwanda mu mvura ica agati.

Sinach yakoze ku mitima y’Abanyarwanda abasigira ikiniga agikumbuwe

Mu gitaramo cya Easter Celebration Live Concert ku bufatanye na East African Promotors(EAP)ni ku nshuro ya mbere uyu muhanzikazi Sinach yaraje mu Rwanda gutaramira abakunzi be i Remera .ariko ibyo yakoreye abanyarwanda byari agahebuzo.Iki gitaramo cyari cyakoranyirije  na bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda harimo;Patient Bizimana wagiteguye; Israel Mbonyi uri mu  bigaruriye abanyarwanda ndetse  na Uwimana Aimé umuhanga kandi watangiye cyera indirimbo ziramya Imana yewe n’umushyitsi mukuru Sinach warutegerejwe na benshi.

Mu mvura ijojoba  saa 18h:03 nibwo umuhanzi Uwimana Aimé yarageze ku rubyiniro,aho yaririmbye  indirimbo “Here I am to Worship”, “Nyibutsa” na ‘‘Akira amashimwe’’, nyuma gato Mbonyi Israel wongeye kwerekwa urukundo n’Abanyarwanda kubera indirimbo ze zabiciye bigacika aha twavuga nka; Ku marembo y’ijuru, Sinzibagirwa na Hari ubuzima,.Nyuma Patient Bizimana  yaririmbye indirimbo zihagurutsa imbaga harimo; Ubwo buntu, Ibihe, Ikimenyetso, Ni muzima (Singiza music Ministries), Ndazi ko yankijije, Menye neza, Andyohera n’izindi.

Islael Mbonyi yashimishije imbaga

Uwari utegerejwe Sinach yageze ku rubyiniro Saa mbiri na 30 z’ijoro ahava Saa Yine n’iminota 10 ,Sinach yakoze ibishoboka kugira ngo abari bamutegerezanyije amatsiko babashe kwishima.Abanyarwanda bamweretse urukundo bamufitiye, bafatanya nawe kuririmba indirimbo zose yaririmbye.

Sinach and Patient

Sinach akunzwe mu ndirimbo; ‘WayMaker’, ‘Great Are you Lord’, ‘Rejoice’,’He did it Again’, ‘Precious Jesus’, ‘The Name of Jesus’, ‘This Is my Season’, ‘Awesome God’, ‘For This’, ‘I stand Amazed’, ‘Simply Devoted’, ‘Jesus is Alive’, ‘Chapter One’, ‘I’m Blessed’, ‘Shout it Loud’, ‘From Glory to Glory . ‘I Know Who I Am’ ariyo yakoze ku mitima maze abantu bose baramufasha kuyiririmba .ninayo yasoje igitaramo.

 

Bizimana Patient yagurukiraga mu gicu

Sinach and Patient

 

 

Abari bategereje Sianch ibyishimo byabazagutse

Patient Bizimana

bamwe basigaranye intimba ku mitima

David Mayira/celebzmagazine.com

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *