Umuhanzi Prince Bockson yasohoye indirimbo nshya yise ” Kabibi”

Umuhanzi Prince Bockson ukomoka muri Congo-Kinshasa ariko agakorera ibikorwa bye by’ ubuhanzi hano mu Rwanda yasohoye indirimbo y’ urukundo ayita “ Kabibi”.

Muri iyi ndirimbo “ Kabibi” , iri mu njyana ya Rumba inogeye  amatwi ndetse inabyiniste  ,Prince Bockson agerageza gutaka ubwiza bw’ umukobwa ukwiriye n’ uburyo agomba kwitwara mu rukundo.

Mu kiganiro na Celebzmagazine.com , uyu muhanzi wemeza ko yatangiye umuzika akira muto yiga mu mashuri abanza yavuze ko amaze gukora ibihangano bisaga 10 ariko intego ye nyamukuru ari ukwigisha abantu batuye isi kurushaho kugira urukundo, guharanira no gutanga amahoro ndetse no kumenya ko umuntu wese akeneye kubaha no kubahwa.

Prince Bockson asanzwe aririmba indirimbo zitandukanye aho agaragara cyane mu bitaramo bizwi nka Karaoke hano mu Mujyi wa Kigali ariko akaba anatunganya amashusho mu bijyanye n’ amafilime ndetse n’ indirimbo zisanzwe z’ abahanzi batandukanye hari abakora indirimbo z’ Isi n’ iz’ Imana.

Prince Bockson usanzwe anacuranga guitare

Si ibyo gusa, kuko uyu muhanzi akunze no kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye asobanura indirimbo z’ abahanzi bakomeye bo muri Congo-Kinshasa nka Koffi Olomide, JB Mpiyana,Fally Ipupa n’ abandi izo ndirimbo azivana mu Lingala akazishyira mu giswahili nk’ ururimi rushobora kumvwa n’ abatari bake muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.

kanda hano wumve”Kabibi”

Carine Ineza/Celebzmgazine.com

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *