Umuhanzi Popo Kaberuka yatamajwe n’umukobwa uvuga ko yamuhaye ibye byose arangije amutera utwatsi

Umukobwa utuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo -Nyarutarama yatangaje ko yaguriye umuhanzi witwa Popo Kaberuka moto yokugendaho no kumwishyurira inzu atuyemo n’ibindi nkenerwa amwizeza ko bakundana birangira amuteye utwatsi none agiye kwiyambaza abapfumu ngo akunde agaruke.

Uyu mukobwa utatangajwe izina ku bw’umutekano we,aya makuru yayasangije celebzmagazine.com mu ijoro ry’uyu wa Gatanu ubwo yahuraga n’umunyamakuru i Remera kuri RMC -Inzu y’abanyamakuru. Ikiganiro cyatwaye isaha yose, umukobwa yaganirije umunyamakuru ishyano yahuye na ryo.

Umunyamakuru yamusabye kugerageza gutuza ngo baganire,umukobwa yavuze ko amaze imyaka 2 akundana n’umuhanzi witwa Popo Kaberuka uzwi ku izina “Ijwi ry’abagore”. Yemeje ko mu gihe bamaze mu rukundo yaguriye uyu muhanzi moto yo kugendaho n’ibindi nkenerwa yizera ko bazanabana none yamuteye utwatsi anakuraho telephone n’aho bahuriraga hose byarahagaze.

Yabajijwe ko ntakosa yaba yishinja arabihakana gusa yemeza ko yiteguye gukora ibishoboka byose akamugarura. Ati”Nubwo yaba ari imodoka nzayimugurira ariko yemere agaruke.Nukuri ndamukunda.” Yasoje ikiganiro yemeza ko yiteguye gukora ibishoboka byose akamugarura mu rukundo dore ko ngo nibyanga  aziyambaza n’abapfumu.

Uyu mukobwa yadusangije amafoto y’ibihe byiza bagiranye mu rukundo.

Kanda hano wumve indirimbo ye




One thought on “Umuhanzi Popo Kaberuka yatamajwe n’umukobwa uvuga ko yamuhaye ibye byose arangije amutera utwatsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *