Umuhanzi Platini yasubije abibaza impamvu yabyaye nyuma y’amezi ane arushinze

Mu minsi mike ishize nibwo umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka Platini P mu muziki Nyarwandwa n’umugore we Olivia Ingabire bibarutse imfura yabo bamaze amezi ane gusa bemeranyije kubana akaramata.

Nyuma yo kwibaruka umwana abantu benshi bakomeje kwibaza uburyo uyu muhanzi ubusanzwe utarakundaga kugaragaza umukunzi we yabyaye nyuma y’amezi ane gusa bakoze ubukwe, bamwe baratunguwe ariko abandi batangira kwibaza uko uyu muhanzi atunguranye.

Kuri ubu umuryango wa Platini na Olivia wibarutse umwana w’umuhungu, mugihe bari barakoze ubukwe mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka 2021.

Yari mu kiganiro Sunday Night Show gisanzwe gica kuri Isango Star Tv umuhanzi Platini wari umutumirwa yagize icyo atangaza nyuma yo kwakira amagambo menshi y’abantu bavuga uko babyaye hashize amezi ane gusa. Yagize ati ‘‘Icya mbere nasubije uko Baba abari Baba! Baba bagirango amezi ya Baba ahure n’ayabandi se kandi ndi Baba nyine! Araseka cyane.. ntabwo bishoboka njyewe ndi njyewe nabo nibo. Buriya inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera nyuma, ushaka wareka no kuyitera, biterwa n’ubushake bwawe uba ufite guhitamo wowe ikikubereye ntabwo z’abantu zatuma uhindura icyo wowe utekereza.’’

Umuhanzi Platini yakoze ubukwe na ingabire Olivia utaruzwi mu itangazamakuru

Umuhanzi Platini P yakoze ubukwe bubereye ijisho

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *