Umuhanzi Platini P yerekeje muri Nigeria

Nemeye Platini wamenyekanye mu muziki nka Platini P yafashe indege muri iki gitondo yerekeza mu gihugu cya Nigeria mu mishinga ikomeye.

Nkuko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko ubu amaso ayerekeje mu gihugu cya Nigeria. Bivugwa ko uyu muhanzi azakorera amashusho y’indirimbo ye nshya yitegura gushyira hanze.

Yagize ati’’Ndareba imbere hanjye ndakomeza ibiganza byanjye mu ntumbero yanjye, Kigali ngana i Lagos (Nigeria) Imana yahinduye covid-19 igira imiterere nk’iy’umwana’’.

Mu bindi bimujyanye n’uko uyu muhanzi umaze kwiyegurira imitima ya benshi yaba agiye kugira amasezerano n’abantu bazajya bamufasha mu bikorwa bye bya muzika (Management) muri bo bakaba baturuka n’ubundi muri icyo gihugu, iyo kipe ikaba yaramaze kumutera imboni kubera ibikorwa bye akomeje kuzamura mu muziki.

Indirimbo uyu muhanzi Platini P agiye gukorera amashusho muri iki gihugu bivugwa ko ari iyo aherutse kuririrmba mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival yise ‘Shumuleta’.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *