Umuhanzi Nyarwanda YFilla ukunzwe muri Canada yasangije abakunzi be b’i Kigali indirimbo  nshya

Shyaka Yves ukoresha amazina “YFilla” umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki muri Canada nyuma yo gusangiza abakunzi b’umuziki amashusho  y’indirimbo yise Isi n’Ibyayo indirimo yakoreye hano mu Rwanda, yatangaje izindi ndirimbo eshatu zizingiye kuri Album ye  yise ‘Nobody Knows My Name’.

Yitwa Shyaka Yves yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘shyiramo gas’, ‘isi n’ibyayo’, ndetse n’iyitwa ‘mama’ yafatanyije n’umuraperi Khalifan.

Kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo eshatu zigize Album ye  yise ‘Nobody Knows My Name’. Izi ndirimbo ni  (Who) Knows  ,  Nobody yafatanyije na Bulldogg ndetse na Blaze ndetse n’iyitwa My Name yafatanyije na Fablamar  zose kuri ubu zamaze kujya hanze.

Kanda wiyumvire imwe mu ndirimbo ze

Yfilla ukora injyana ya Lap avuga ko umuziki we abona ugenda uzamuka cyane mu myandikire kandi ko indirimbo akora zigenda zikundwa n’abantu bo muri Canada cyane mu gace aba arimo cyane aho aba yaririmbye.

Avuka mu Rwanda akaba akurikirana amasomo muri Canada ndetse yaherukaga ku ivuko ubwo yari mu biruhuko.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *