Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwanya w’imyaka 13 no kumukoresha imirimo ivunanye.

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru yitabwa muri yombi ry’umuhanzi Nsengiyumva François. Nyuma yuko agejejwe imbere y’urukiko akaburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, urukiko rwibanze rwa Kiramuruzi rwafashe icyemezo cyuko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu muhanzi uri mu bigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki mu 2019, binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye, ubu afungiye muri Gereza ya Rwamagana.

Ubwo yatabwaga muri yombi muri Kamena, Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ibyaha Nsengiyumva akuriranyweho yabikoreye mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.

Aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranyweho yahanishwa ibihano bitandukanye birimo n’igifungo cya burundu. Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

Soma inkuru bijyanye hano:

Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ yatawe muri Yombi azira gufata kungufu umwana muto

Umuhanzi Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *