Umuhanzi Ne-Yo yatangaje ko umugore we Crystal agiye kwibaruka umwana wa gatatu

Umuryango w’icyamamare Shaffer Chimere Smith wamenyekanye nka Ne-Yo uri mu byishimo we n’umugore we Crystal Smith nyuma yuko atwite umwana w’uyu muhanzi wa gatatu.

Ne-Yo yatangaje ibyishimo bye atangaza ko umugore Crystal Smith atwite umwana wabo wa gatatu. Muri videwo yashyize kuri Instagram, Umuhanzi Ne-Yo wasaga n’uri mu mwijima hanyuma we n’umugore Crystal Smith bagaragaza ko biteguye uruhinja mugihe cya vuba. Aho baize bati”Turi mu byishimo cyane, twiteguye kugira umuryango”.

Ne-Yo, ufite imyaka 38, yabyaye umuhungu we wa mbere Shaffer Chimere Smith Jr hamwe na Crystal w’imyaka 30.

Ubusanzwe umuhanzi Ne-Yo afite abana batanu, babiri yabyaranye na Crystal Smith barikumwe ubu, Ndetse n’abandi bana yabyaye kuruhande umwe w’umukobwa witwa Madilyn Grace w’imyaka icumi, n’umuhungu Mason Evan w’imyaka icyenda, yabyaranye n’undi mugore witwa Monyetta Show wari inshuti ye ya Mbere. Mu gutangaza iyi nkuru yahise yemeza ko amanita arekera uwa Gatanu namara kuvuka.

Yagize ati”Nshimishijwe cyane no gutangaza … umuryango uragutse’’ arangije arenzaho amagambo yandika ko ari umugisha arenzaho umubare gatanu yerekana ko ari nawe wanyuma… asoza abaza umugore we crystal smith nimba yiteguye umwana. Ati ‘’Uriteguye mwana? Reka tugende!”.

Crystal nawe yasangije amashusho kuri Instagram ye, avuga ko nawe yishimira cyane umugabo akaba ariyo mpamvu amukunda. Uyu mwaka bizihije isabukuru y’imyaka itandatu bashakanye nyuma yo gushyingiranwa muri Terranea Resort i Rancho Palos Verdes, muri Californiya.

Crystal agiye kwibaruka umwana wa gatatu akaba uwa Kane w’umuhanzi Ne-Yo

Ne-Yo na Crystal basanzwe basangiza abantu ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga

REBA VIDEO HANO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *