Umuhanzi Mico The Best ari mu myiteguro y’ubukwe

Umuhanzi Mico Prosper umenyerewe nka Mico The Best  nyuma yo gushyirwaho igitutu babazwa impamvu badakora ubukwe,yihaye intego mu mwaka utaha.

Umuhanzi Mico Prosper umenyerewe nka Mico The Best mu ndirimbo shya aherutse gushyira hanze yumvikanamo ubuvugizi ku basore bashyirwaho igitutu babazwa impamvu badakora ubukwe kandi bamaze igihe mu rukundo nawe arimo ariko agashimangira ko gushaka ari inyungu ze bwite ko nta muntu ufite inyungu mu ishaka rye.

Iyi ndirimbo ifite aho ihuriye n’ubuzima bwa Mico bwite agace gato ariko abica hejuru yirinda kugira byinshi avugaho, yashimangiye ko ateganya gushinga urugo nubwo nta gihe nyacyo yavuze.

Yagize ati “Ndabiteganya nubwo ntazi umwaka ariko ku kifuzo cyange numva ntarenza umwaka utaha.”

Mico n’umukobwa bivugwa ko bakundana w’Umunyamerikakazi.

‘Save The Date’ ni ko Mico yise indirimbo ye nshya aho amajwi yakozwe na Producer Devydenko naho amashusho agatunganywa na Bagenzi Bernard.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *