Umuhanzi Meddy yamaze kwakira agakiza

Umuhanzi Ngabo Jobert Médard uzwi nka Meddy mu muziki nyarwanda yamaze kwiyegurira Imana nkuko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Meddy ufite indirimbo ikomeje gukora amateka ku rubuga rwa YouTube cyane cyane mu gihugu cy’u Rwanda yitwa ‘My Vow’ yaciye agahigo ko kurebwa na Miliyoni 2 by’abantu mu minsi itanu gusa.

Ibi ni agahigo yaciye nyuma y’undi twinshi yagiye akora biturutse kuri iyi ndirimbo ‘My Vow’ na ‘Slowly’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 52 ku rubuga rwa YouTube. Ni mugihe indirimbo ye nshya aherutse gusohora yaciye agahigo ko kuba indirimbo ya mbere y’umunyarwanda yagize miliyoni mu masaha 24 gusa.

Umuhanzi Meddy abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko ibyo avuga atari imikino yamaze kwakira agakiza.

Yagize ati‘‘Ndabwira inshuti zanjye ko ndi umugabo wahindutse, bakeka ko nkina! Yesu yahinduye ubuzima bwanjye Bavandimwe!’’.

Akomeza agira ati‘‘Noneho ubu ngendera mu mahoro n’urukundo gusa! Kozwa amaboko n’umutima Wera nibyo byose bindinyuma!’’.

Asoza abasabira ku Mana agira ati‘‘Ndabashimira mwese muntera inkunga !! Ndasenga Imana yuzuze Urukundo no Kuruhukira mu mitima yanyu”.

Ibi bije nyuma yuko uyu muhanzi amaze iminsi mike akoze ubukwe n’umugore we ukomoka mu gihugu cya Ethiopia witwa Mimi Mehfira, bakaba basanzwe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *