Umuhanzi MALIZUKU yibukije bagenzi be ko Guma mu rugo idateye ubwigunge ahubwo ikwiye kubyazwa umusaruro

Umuhanzi Malizuku aragira bagenzi be bose bazwi nka upcoming artist (abahanzi bashya bakizamuka) inama ko Guma mu rugo ari igihe cyo gutekereza ku muziki bakora ku buryo ukwiye guhangana n’indi yamenyekanye.

Nyuma yogukora indirimbo ye nshya”SPECIAL” ahamya ko yahise ihura n’imbogamizi zikomeye kubera icyorezo cya covid_19 cyatumye ibikorwa byose bihagarara.

Uyu Muhanzi MALIZUKU hari ubutumwa yageneye bagenzi be bakizamuka agira ati  “Ntidukwiye gucika intege kandi twese hamwe iki ni cyo gihe cyacu ngo dutekereze,tunandike indirimbo zigomba gutuma natwe tumenyekana kandi zikanahangana n’izindi ku isoko rya Muzika.”

Asoza yizeza abakunzi be ko bashonje bahishiwe kandi ko nyuma ya Coronavirus yiteguye gukomeza kubagezaho indirimbo nshya zindi nziza kandi zuje ubutumwa.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *