Umuhanzi Kitoko yavuze igihe yitegurira ku rushinga

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wakunzwe n’abatari bake hirya no hino ku Isi, yatangarije abakunzi be ko umwaka utaha wa 2022 utazamusiga ari ingaragu.

Uyu muhanzi ubusanzwe wagiye gukomereza ibyerekeye amasomo ye hanze mu gihugu cy’Ubwongereza, ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram aho yatangarijemo ibintu byinshi bimwerekeyeho uko abayeho kuri ubu akomoza no kubyerekeye n’ubukwe bwe byibazwa na benshi.

Mu kiganiro uyu muhanzi yatangiye avuga ko ameze neza nubwo ikibazo kiri hose n’ahandi ku Isi ari COVID-19, yagarutse kandi kuri Album ye yasohoye mu mwaka 2010 ya mbere yitwa ‘Ifaranga’ yemeje ko ariyo yamugize uwariwe. Ati ‘’Nayigiriyeho umugisha…hariho indirimbo nyinshi zirimo agakecuru, ikiragi, Mariya n’izindi nyinshi zakunzwe.’’

Abajijwe ibasha ku mugarukamo cyane kuri iyo Album uyu muhanzi yashimangiye ko iyitwa Jacquelina yahimbye mbere y’izindi ndirimbo ariyo nubu akibasha kumva.

Uyu muhanzi yanagarutse ku nzira yanyuzemo igoye aho yavuze ko ubuzima bwe burebure yagiye acamo kuva mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi yari intambara gusa kugeza ubwo ageze mu gihugu cy’u Rwanda aho yaje kubonera amahoro ahatangirira amashuri ye abanza ku kigo cya Kimisagara.

Uyu muhanzi ufite imyaka 36 abajijwe igihe azakorera ubukwe yavuze ko byegereje cyane nubwo atahamya neza umunsi uwariwo gusa umwaka utaha 2022 utazamusiga ari ingaragu nubwo yanze gutangaza amazina y’umukobwa w’inshuti ye ndetse naho aherereye gusa yemeza ko ubu afite umukunzi wihariye bitegura ku rushinga.

Umuhanzi Kitoko yatangaje umwaka utaha 2022 utazamusiga ari ingaragu

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *