Umuhanzi Jah Bone D yishimira gukoresha impano ye nk’ intwaro ihuza abantu

Mu gihe amateka ya muzika agaragaza ko hari bamwe bagiye bakoresha impano zabo mu gusenya no gucamo ibice abantu, umuhanzi w’ umunyarwanda akaba n’ inzobere mu nyana ya Reggae Jah Bone D yishimira kuba akomeje gukoresha impano ye yahawe na Rurema nk’ intwaro ihuza abantu.

Uhereye ibumoso Jah Bone D , Alpha Blondy

Ibi yabishimangiye mu ijambo yanditse ku rukuta rwe rwa facebook aho yagize ati “ Every time I wanted to use music to bring people together and, I succeeded – thank you, Oh Lord. However, sometimes I wonder what happened to some people … la la la, greetings from Jah Bone D connection !!!, dukenekereje mu rurimi rwacu {Ikinyarwanda} ni ukuvuga ngo Mu bihe byose nifuza gukoresha muzika nk’ intwaro ihuza cyangwa se ishyira hamwe abantu bose kandi icyo nakigezeho kuri iyo ngingo ndashima Gihangamana.”

Uyu muhanzi akomeza gushimangira ko iyo yitegereje uburyo Uhoraho akunda ibiremwa byayo we akomeza gutangara yibaza anashimira icyo gitangaza Imana imukorera biciye mu mpano yahawe.

Jah Bone D amaze imyaka isaga 30 yagura inganzo ye aho yakoze indirimbo nyinshi zikunzwe zirimo “ Si abantu”, “Liberez Les Caraibes”, “ Let them talk” ndetse kugeza magingo aya yiteguye gushyira hanze album ye ya kane mu mpera za Kamena 2021.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *