Umuhanzi Harmonize yasabwe kwiyamamariza kuyobora Intara avukamo 2020 

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byabereye Likangala kuwa 15 Ukwakira 2019, Perezida Magufuli yabwiye Harmonize gutangira gutekereza kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’Akarere ka Tandaimba binyuze mu matora ateganyijwe mu 2020.

Umuhanzi Harmonize yasabwe kwiyamamariza kuyobora Akarere ka Tandaimba mu Ntara uyu muhanzi avukamo

Perezida Magufuli avuga ko yanyuzwe kandi yakunze indirimbo Harmonize yakoze akayimwitirira avugamo iterambere rya Tanzania rirangajwe imbere nawe. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3 ku rubuga rwa Youtube, yasohotse ku wa 02 Nzeri 2019.

Perezida Magufuli we avuga ko azishimira kubona Harmonize ku rutonde rw’abahatanira kuyobora Akarere ka Tandaimba mu Ntara uyu muhanzi avukamo. Yagize ati “Ndashaka gushimira byimazeyo Harmonize, uyu muhungu avuka mu kahe gace? Ni inde muyobozi wa Tandaimba. Ndifuza ko Harmonize yaziyamamariza kuyobora Akarere ka Tandaimba.”

Ni ibintu byashimishije benshi bari muri ibi birori Harmonize yaririmbyemo indirimbo ze nyinshi nka ‘Magufuli’ yahimbiye Perezida Magufuli, ‘Never Give Up’ n’izindi. Nyuma yo kuririmba muri ibi birori, Harmonize yanditse kuri konti ya instagram, avuga ko Perezida Magufuli ari ku ruhembe rw’abamushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *