Ngarambe Victoire wamenyekanye mu muziki nka Elion Victory avuga ko ubu asigaye akora n’ibijyanye no kumurika imideli aho aba muri Kenya.
Elion Victory wakanyujijeho mu Rwanda mu ndirimbo nka “Amafaranga”, “Marita”, “Niko Ateye” n’izindi yasohoye indi nshya yise “Washa kibiriti” avuga ko akumbuye Abanyarwanda.
Yavuze ko muri Kenya aho asigaye aba agikora umuziki kandi ko yongeyemo n’ibindi bikorwa birimo no kumurika imideli.
Ati “ Mfite Kompanyi yitwa MDT Entertainment irimo ibikorwa byo guhanga no kumurika imideli ndetse n’ibindi bikorwa by’umuziki.”
Indirimbo ye nshya yise “Washa kibiriti” ivuga ku rukundo ruba rushyushye.
Ati “Muri make ni umusore uba muri geto noneho agakundwa n’umukobwa wo mu bakire akajya ahorana impungenge zuko bishobora kuba Atari urukundo rwa nyarwo.Kandi nkuko tubizi urukundo ntirugira impamvu, iyo umutima ukunze nta mpamvu z’indi zo kwibaza ku mukunzi wawe wibaza aho aturuka.”
Ngarambe Victoire, uzwi nka Elion Victory yaherukaga kumvikana mu mwaka wa 2014 mu bitaramo hirya no hino, mu mujyi wa Kigali aho aririmbana n’itsinda rya Neptunez rizwiho umwihariko wo gucuranga indirimbo za LIVE.
Shabani Chris
Bana natwe tugususurutse umenye