Umuhanzi Dubai wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana nka “isezerano”azanye impinduka zidasanzwe

Umuhanzi Nkurunziza Theoneste wamamaye  mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku kazina ka “Dubai”akomeje gusana imitima ya benshi  mu bihangano bye biri gukora ku mitima ya benshi , byuzuyemo inyigisho zihumuruiza abatuye Isi .

Uyu muhanzi ubusanzwe amaze igihe kitari kinini muri muzika, ariko uko bwije nuko bukeye agenda agaragaza imbaraga n’umurava mu bikorwa bya muzika, kuri bu uyu muhanzi amaze kugera ku ndirimbo   4, ubu ari kwitegura kuzikorera amashusho zose dore ko imwe yise “Isezerano”yamaze kuyikorera amashusho meza.

Dubai mu gihe kingana n’umwaka umwe  n’imisago mu muziki , amaze gukora ibikora bake ku ndirimbo 4. usanga hano mu Rwanda hari abahanzi bakora muzika hafi imyaka 5 bafite ibihangano 3 cyangwa 5, nubwo hari ababa babirengeje.

Dubai usengera mu idini ry’ Adventist ahamya ko kuba yarinjiye mu buhanzi atiri umushinga yumva yinjiyemo, nubwo yumva hari ihige bizaba ishoramari ryunguka.

Dubai ati “muzika yanjye ari ishoramari(business)nareka ibindi bintu nkora …ariko burya ikintu ushoyemo amafaranga   hari igihe wabona inyungu nyuma witonze noneho bigatangira kuba Bisiness..icyambere ni ukuvuga ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo bugatambuka  nubwo nyuma bibyara  inyungu..”

Dubai yabarizwaga mu itsinda rya Jasper Singer Group ubwo yigaga  muri kaminuza y’ u Rwanda ikiri NUR ariyo yahindutse UR,ubu uyu musore akorera muzika ye mu karere ka Musanze mu itorero ry’Adventist ya  Kigombe.

Twavugako mu ndirimbo 4 za Dubai yamurikiye itangazamakuru hari izakoze ku mitima ya benshi , aha ntitwakwirengagiza iziromp;,Icyanzu, Irasubiza,Isezerana na Garuka aherutse gusohora .

 

Manuka hasi gato  wumve indirimbo “Isezernano” ya Dubai

David  Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *