Umuhanzi Diamond yagizwe umukangurambaga mu byo kurwanya  SIDa muri Tanzania

ACAIDS (The Tanzania Commission for Aids) yatoye  umuhanzi Diamond nk’umuvugizi mushya wo kurwanya SIDA muri Tanzania.

Uyu muhanzi akaba n’umuyobozi winzu itunganya umuziki muri Tanzania ya WASAFI record yagizwe umukangurambaga mu byo kurwanya virusi itera SIDa ubwo ikigo k’igihugu gishinzwe kurwanya SIDa muri Tanzania cyahuraga nabahanzi basanzwe bakorera umuziki wabo muri iyinzu.
Umuyobozi wishami rishinzwe kurwanya SIDA muri Tanzania Jumanne Issango yavuze ko kuri iyi nshuro ya 4 ikigezweho ari ukwibanda ku cyiciro cy’urubyiruko cyane ko ari na rwo babona rukunze guhura n’ibishuko biruzanira ubwandu bushya bwagakoko gatera SiDa akaba ari yo mpamvu bahisemo kwifashisha Diamond nkumuntu  ukunzwe cyane n’urubyiruko muri kiriya gihugu.
Ibi bibaye nyuma gato yuko ho iminsi itatu ishize ubwo Diamond n’umunyakenyakazi bakundana Tanasha Donnah batangajeko bitegura kwakira umwana wabo uyu Tanasha atwite batarasezeranye.
Nyuma yuko atowe Diamond yavuze ko mu gihe abakobwa  n’igitsinagore muri rusange bangiye igitsinagabo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye byafasha mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Diamond Platinumz ni umubyeyi w’abana bane 3 yabyaye ku bagore banyuranye batanasezeranye byemewe n’amategeko.
Bizimungu Jean Felix
Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *